UMURIMO ITORERO RY’ABADIVENTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI RYAHAMAGARIWE
UMURIMO WACU
Guhindura abantu abigishwa ba Kristo, bakabaho ari abahamya be buje urukundo, no kubwira abantu bose ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buboneka mu Butumwa bw’Abamarayika Batatu mu rwego rwo kwitegura kugaruka kwa Kristo kwegereje.
UBURYO DUKORESHA
Tuyobowe na Bibiliya hamwe na Mwuka Muziranenge, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi tugamije gusohoza uyu murimo tubinyujije mu kugira imibereho nk’iya Kristo, dutanga ubutumwa, duhindura abandi abigishwa ba Kristo, twigisha, dukiza indwara, kandi dukorera abandi.
ICYO DUHANZE AMASO
Mu cyerekezo gihuje n’ibyo Bibiliya yahishuye, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi tubona ko umusozo wa gahunda y’Imana ari ugukomorerwa kw’ibyaremwe byose bikongera guhuza rwose n’ubushake bwayo buzira inenge no gukiranuka kwayo.
Igice cyo gusoma buri munsi
Uyu munsi ni amahirwe mashya yo kwegera Imana binyuze mu Ijambo ryayo. Fata iminota mike, soma igice cyateganyijwe, utekereze ku cyo Imana ikwigisha, kandi usangize abandi icyo wakuyemo.
































