Urugendo rwo Kwizera
Amateka y’Itorero rya Elayono mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Mujyejuru atangira mu mwaka wa 2016, aho habaye ivuna ryakozwe na Rushenyi Patrick mu mudugudu wa Nyamagana, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Iri vuna ryateguwe n’Itorero rya Mujyejuru, rikaba ryari rigamije guhindura ubuzima bw’abantu benshi, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abatuye muri ako gace kwiyegurira Kristo.
Icyo gihe, Itorero ryatangiye gusengera mu gisharagati. Ariko uko iminsi yagiye ishira, abizera batangiye gushaka uburyo, bubaka urungerera.
Kubaka urusengero byafashije abizera kubona ahantu ho gukorera imirimo y’ivugabutumwa, no kugira ahantu ho gusengerera. Uru rusengero rufite igisobanuro gikomeye mu bumwe bw’abizera no mu kwigisha ubutumwa bwiza.
Mu mwaka wa 2018, tariki ya 3 Nzeri, Itorero rya Elayono ryarahanzwe, ryitwa Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Elayono.